Ibiribwa bidasukuye bishobora guhumanya :

Isuku y'ibiribwa ni ingenzi mu buzima bwacu bwa buri munsi murwego rwo kwirinda indwara zituruka ku isuku nke.

Zimwe mu mpamvu zituma ibiribwa bihumanywa nudukoko twanduza, ni uko haba habaye i suku nke mu gihe ibiribwa bitegurwa( production), bitunganywa (transformation), bibikwa (conservation) n'igihe byoherezwa ( distribution des denrees), n'igihe biribwa (consomation).

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umuntu yandujwe n'ibiribwa.

Kuribwa mu nda, guhitwa, kuruka, kuribwa umutwe, kuba wagira umuliro….) ibi kandi bikagaragara vuba nyuma yo kumara kurya biriya biribwa.

Ibyo bimenyetso bishobora gukomera cyane kubantu ubudahangarwa bw'umubiri bwo guhangana n'indwara bwagabanutse.

Aha twavuga: abana bari munsi y'imyaka itanu, abagore batwite, abageze mu za bukuru ndetse n'ababana n'ubwandu bwa gakoko gatera SIDA.

Hari uburyo shingiro butatu (3) bwo kwita ku isuku y'ibiribwa:

Kwirinda kwanduza ibiribwa:mu gihe cyo gutegura no kubika ibiribwa, ibiribwa ari bibisi ubirinda kubishyira hamwe n'ibiribwa ari uko bitetse.

Kugabanya cyangwa kubuza amahirwe udukoko kororoka mu biribwa: ibi bijyana no kwita ku gipimo cy'ubushyuhe cyangwa cy'ubukonje ibiribwa bigomba kubikwamo (respect de la chaine du froid)

Kwica udukoko twanduza ibiribwa mu gihe cyo kubitegura hakoreshejwe uburyo butandukanye:

Guteka ibyo kurya bigashya:Gukonjesha (refrigeration): gukonjesha ibiribwa kubukonje ubukonje buri hagati ya dogree 1 kugeza ku 10. Urugero; ibinyobwa, imboga, n'ibindi.

Gukonjesha bikabije ( congelation): ubukonje buri munsi ya zero. Urugero Inyama, amafi, n'ibindi Kugabanya amazi( activite de l'eau): ni uburyo bwo kumisha ibiribwa hakoreshejwe umunyu.

Uko wakwirinda guhumanywa n'ibiribwa:

Igihe uguze ibiribwa biba byaramaze gutegurwa kandi bifunze, ni byiza ko tubanza kureba igihe byakorewe n'igihe ntarengwa cyo kubirya, igipimo cy'ubushyuhe n'icy'ubukonje cyo kubikamo ibyo biribwa.

Ku biribwa utegurira mu rugo,ni byiza kwita ku isuku yo kubitegura, kubibika ndetse no kubigabura(isuku y'ibikoresho bitegurirwamo cyangwa bibikwamo, isuku y'ubitegura, intoki zikora kubiribwa).

Icyitonderwa:

Igihe ushidikanya ku biribwa wariye cyangwa ugaragaje bimwe mu bimenyetso byavuzwe haruguru nyuma yo kurya ifunguro ryanduye, wakwihutira kujya kwa muganga.

Abantu barwaye indwara zatewe n'isuku nke y'ibiribwa cyangwa se bafite umwanda ku mubiri bari muri bamwe bahumanya ibiribwa, ntibagomba gukora ku biribwa cyangwa ngo bategure amafunguro ari buhabwe abantu.

Abakozi bategura amafunguro agaburirwa abantu bagombye gusuzumwa na muganga nibura rimwe mugihembwe indwara zandurira mu biribwa.

Source: Ngoga.com